Hadith · 3313 · KinyarwandaSource ↗
Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere - Hadith Translation
Hadith yaturutse kwa Hum'ran waheshejwe ubwigenge na Uth'man Ibun Afan yavuze ko yabonye Uth'man Ibun Afan atumaho igikoresho yifashishaga atawaza, nuko akaraba intoki ze inshuro eshatu, arangije yinjiza ikiganza cye cy'iburyo muri icyo gikoresho, arangije ajuguta amazi mu kanwa, arayashoreza maze arayapfuna, arangije akaraba mu maso he inshuro eshatu n'amaboko ye agarukira mu nkokora inshuro eshatu, arangije ahanagura mu mutwe, arangije akaraba amaguru yombi inshuro eshatu, maze aravuga ati: Nabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itawaza uku mbigenje iranavuga iti: " Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere."
- Narrated by
- Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
- Grade
- Hadithi y'impamo
Original Arabic text
من توضأ نحو وضوئي هذا ثم صلى ركعتين لا يحدث فيهما نفسه غفر الله له ما تقدم من ذنبه
عَنْ حُمْرَانَ مَوْلَى عُثْمَانَ بْنِ عَفَّانَ رضي الله عنه: أَنَّهُ رَأَى عُثْمَانَ بْنَ عَفَّانَ دَعَا بِوَضُوءٍ، فَأَفْرَغَ عَلَى يَدَيْهِ مِنْ إِنَائِهِ، فَغَسَلَهُمَا ثَلَاثَ مَرَّاتٍ، ثُمَّ أَدْخَلَ يَمِينَهُ فِي الْوَضُوءِ، ثُمَّ تَمَضْمَضَ وَاسْتَنْشَقَ وَاسْتَنْثَرَ، ثُمَّ غَسَلَ وَجْهَهُ ثَلَاثًا، وَيَدَيْهِ إِلَى الْمِرْفَقَيْنِ ثَلَاثًا، ثُمَّ مَسَحَ بِرَأْسِهِ، ثُمَّ غَسَلَ كُلَّ رِجْلٍ ثَلَاثًا، ثُمَّ قَالَ: رَأَيْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَتَوَضَّأُ نَحْوَ وُضُوئِي هَذَا، وَقَالَ: «مَنْ تَوَضَّأَ نَحْوَ وُضُوئِي هَذَا ثُمَّ صَلَّى رَكْعَتَيْنِ لَا يُحَدِّثُ فِيهِمَا نَفْسَهُ غَفَرَ اللهُ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ».
متفق عليه · صحيح
النص العربي والتخريج وجميع الترجمات